Print

Amafoto y’Ababyeyi bashyira abana mu mashashi kugira ngo babone uko babambutsa umugezi bagiye ku ishuri yaciye ibintu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 February 2020 Yasuwe: 5226

Mucyaro cy’ahitwa Huoi Ha muri Vietnam, abana baho bajya ku ishuri bahambiriwe mu mashashi kuko ntabundi buryo bwo kubageza ku ishuri buhari.

Aka gace batuyemo ntikagira imihanda, ntacyitwa imodoka bazi ndetse ntanubundi buryo bafite bwo kuborohereza urugendo.

Iyo ari mugihe cy’imvura baba bafite ibibazo bikomeye kuko inzira baba basanzwe bakoresha n’amaguru zose ziba zuzuye amazi zahindutse ibiyaga n’imigezi.

Iyo ari mugihe cy’imvura ababyeyi bakora uko bashoboye kugirango abana babo bajye ku ishuri, bafata ishashi nini idafite ahantu itobotse bagashyiramo umwana bakagenda bakuruye kugeza bambutse umugezi.

Gutwarwa mu masashi ni urugendo aba bana bakora buri munsi nubwo biba bitoroshye

Ubu buzima butoroshye aba banyeshuri babayemo byatumye abana benshi bo muri aka gace bata ishuri kuko udafite Se uzi koga uwo ntiyabona uko ajya ku ishuri.