Print

Umuraperi nyarwanda Glory Majesty yakomoje ku rupfu rwa Mama we no ku buzima bukakaye yakuriyemo

Yanditwe na: Martin Munezero 26 February 2020 Yasuwe: 1069

Glory avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku buzima bwe bwite bw’ubuzima yakuriyemo,aho ngo avugamo n’urupfu rwa Mama we,ndetse kandi ngo akaba yaribanze ku nkuru y’ubuzima bw’urubyiruko rwo mu Rwanda rubamo nyuma yo kurangiza amashuri.

Akaba yakomeje agira ati "Hari umurongo ubivuga neza mu gitero cya kabiri ngo ’diplome munsi y’igitanda,hood yose yuzuye nguvu na Esperanza,reba kwanza bashiki bacu mu mihanda efegi nyinshi,heroine n’ama ganja....’ ".

Glory yasoje ahamya ko indirimbo ye iteye agahinda iyo uyumva,ndetse ngo akaba yaranagerageje guhuza inkuru iri muri iyi ndirimbo ye n’amashusho bijyanye,ikaba ngo ari bonus track asohoye kuri Album ari gukora yise Gloriogy.

Amajwi n’ibicurangisho by’iyi ndirimbo bikaba byarakozwe na Kina Beats,hanyuma amashusho yayo atunganywa na Berry Filmz.


Comments

I’m GT d Rapper 22 November 2020

I’m a rapper from Nigeria but I live in Republic of Rwanda, I have made some songs including ’Unyintande’ , Ain’t your enemy and so on.. and I have work with some artist such as PST, Mechant and DJ Temils