Print

Umusaza waruherutse gutangazwa ko ariwe ukuze kurusha abandi ku isi Yapfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 26 February 2020 Yasuwe: 1637

Umuyapani Chitetsu Watanabe wavukiye i Niigata mu Majyaruguru ya Tokyo ku wa 5 Werurwe 1907, yitabye Imana ku wa Gatandatu aho yabaga yitabwaho muri ako gace yavukiyemo.

Ni amakuru atangajwe nyuma y’andi yatangajwe mu byumweru bibiri bishize, yavugaga ko igitabo cy’abaciye agahigo ku Isi, Guinness de Records, cyamushimiye nk’umugabo ukuze kurusha abandi yaburaga iminsi mike ngo yuzuze 113.

Chitetsu Watanabe ufite abana batanu, yari yatangaje ko ibanga ryo kuramba ari “ukutarakara no kugumana isura ikeye irangwa no guseka” aribyo bitumye agera muri iyo myaka. Yari yanavuze ko akunda kwirira ibintu biryoherera kubera ko nta menyo yari asigaranye.

Nyuma y’urupfu ry’uwo mugabo, ubu umugabo ukuze mu Buyapani yitwa Issaku Tomoe, ufite imyaka 110 y’amavuko nubwo bitaramenyekana niba ari we ukuze kurusha abandi. Kugeza ubu umuntu ukuze cyane ku Isi muri rusange ni umugore witwa, Kane Tanaka, w’imyaka 117 y’amavuko.

U Buyapani ni kimwe mu bihugu bigira icyizere cyo kubaho cy’igihe kirekire kikaba kinafite abantu benshi mu mateka bagiye bamenyekana ko babayeho igihe kirekire. Barimo uwitwa Jiroemon Kimura, umugabo muremure wabayeho igihe kirekire, wapfuye nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 116 muri Kamena 2013.

Amakuru atangazwa na Guinness de Records yerekana ko umuntu wa mbere ukuze ku Isi ari Jeanne Louise Calment wo mu Bufaransa wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 y’amavuko.


Comments

karekezi 26 February 2020

Muli Japan hari abantu bagera kuli 70 000 barengeje imyaka 100.Abenshi ni abagore (80%).
Twese turapfa.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.