Print

Umuganga washatse abagore 3 yaciye ibintu ubwo yavugaga ko atashobora kurarana n’umugore umwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2020 Yasuwe: 24399

Uyu muganga yavuze ko ubugugu bwe aribwo bwatumye ashakana n’aba bagore bose uko ari 3 ndetse ngo kurarana n’umugore umwe byaramunaniye.

Dr.Jj Mwaka yavuze ko umugore wa kabiri n’uwa gatatu yabashatse nta muntu n’umwe ubizi ariko ngo nibo ararana nabo kenshi.

Mu kiganiro yagiranye na Clouds Media ari kumwe n’abagore be babiri,uyu mugabo yavuze ko ubugugu bwe aribwo bwatumye ashaka abagore benshi ndetse ngo abagabo benshi niko bateye.

Uyu mugabo ngo yaciye inyuma umugore we wa mbere ashaka umugore wa kabiri atabizi gusa ngo aba bagore baje guhura barumvikana.

Umugore wa kabiri yavuze ko yamenye iby’umugore wa 3 w’umugabo we akeka ko ari agahararo ariko nyuma umugore wa mbere yaje kumubwira ko ibyabo bikomeye.

Yagize ati “Ubwo twari mu karuhuko nk’umuryango,mugenzi wanjye yabwiye ko umubano w’umugabo wacu n’umugore wa 3 ukomeye duhita dufata umwanzuro wo kujya gushaka aho atuye.

Twagiye kumushaka turamubura,tubonye umwana we twifotozanya nawe amafoto tuyashyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo twereke umugabo wacu ko twamuvumbuye.”

Uyu mugabo akunze gushyira hanze amafoto ari kumwe n’aba bagore be 3 babanye neza.

Uyu muganga yavuze ko nubwo aba bagore baba mu nzu zitandukanye ariko ngo ararana n’umugore wa kabiri n’uwa gatatu ku buriri bumwe.

Yagize ati “Ndarana icyarimwe n’umugore wa kabiri n’uwa gatatu ariko ntibyashoboka ku mugore wa mbere kuko arabaruta cyane.Hari ibindi bintu byinshi nkorana n’aba bagore bombi hatarimo uwa mbere.



Comments

karekezi 26 February 2020

Kurongora abagore benshi,sibyo bituma umuntu yishima.Ahubwo bitera ibibazo byinshi cyane.
Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Bitwaza mu Isezerano rya kera,yuko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yesu yasobanuye impamvu byari bimeze gutyo.Yavuze ko atari Imana yabibategetse.Ahubwo ryari itegeko rya Mose (Mosaic Law).Imana ngo yarabihoreye kubera ko "bari barinangiye umutima",banga kumvira Imana.Yesu yasobanuye ko umukristu nyakuri arongora umugore umwe gusa.Bisobanura ko Polygamy ari icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka,kimwe n’ibindi byaha.