Print

#TdRwanda:Natnael Tesfazion yatwaye agace ka kane ahita yambara umwenda w’umuhondo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2020 Yasuwe: 3214

Irushanwa rya Tour du Rwanda ryakinwaga agace karyo ka kane kareshyaga n’ibirometero 206 na metero 300 aho abakinnyi bahagurutse i Rusizi bagasoreza i Rubavu banyuze mu muhanda mushya wa Kivu Belt.

Abakinnyi 74 ni bo bahagurutse berekeza i Rubavu mu gihe abakinnyi batandatu ari bo bamaze kuva muri iri siganwa kuva ryatangira.

Abamaze kuva mu irushanwa ni Lemos Hélvio Jamba (Bai Sicasal), Avila Vanegas (Israel Start - Up Nation), Eyob Metkel (Terengganu Inc), Chablaoui Oussama (GSP), Behringer Oliver (Novo Nordisk) & Rochas Rémy (NIPPO Delko).

Ubwo isiganwa ryari rimaze ibirometero bike ritangiye,abakinnyi 20 barimo Debesay Mekteb, Ligthart (Total), Ourselin (Total), Tesfazion (Erythrée), Main (Pro Touch), Kruger (Pro Touch), Basson (Pro Touch), Ravanelli (Androni), Areruya (Rwanda), Lahav (Israel), Ovett (Israel), Araujo (BAI), Oyarzun (BAI), Rajovic (Nippo), Moise Mugisha (SACA), Manizabayo Eric (Benediction), Kipkemboi (Bike Aid), Buru (Ethiopie), Jurado (Terengganu), Shtein (Vino).

Aba bakinnyi bahuje imbaraga batangira gusiga igikundi kirimo Hailu Girmay wambaye umwenda w’umuhondo iminota 10’45.

Ubwo abakinnyi bari bamaze gukora ibirometero 104, bingana na 1/2 cy’agace kose,abakinnyi 19 bari imbere bari bamaze gusiga bagenzi babo iminota 5’15”.

Ikipe ya Nippo-Delko yigaragaje cyane kuko yagerageje kuyobora igikundi no kugabanya ibihe cyari cyashyizwemo n’aba bakinnyi 19 banafasha mugenzi wabo Hailu Girmay wambaye umwenda w’umuhondo.

Ubwo abakinnyi bari bamaze gukora ibirometero 138, Manizabayo Eric ukinira Benediction, yavuye mu gikundi cyari kiyoboye isiganwa, ubu amaze kubashagena wenyine ahita ashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 20.

Hashize ibirometero 170,abakinnyi barimo Areruya, Manizabayo, Shtein, Buru, Ravanelli, Kruger nibo bari bayoboye irushanwa.

Hashize ibirometero 191, irushanwa ryari riyobowe na Mugisha Mugisha (Skol), Tesfazion (Erythrée) na Kent Main (Pro Touch).

Hashize ibirometero 200 , aba basore 3 barushaga iminota irenga 5 igikundi cyarimo uwambaye umwenda w’umuhondo, bakomeje gukubana kugeza ubwo umunya Eritrea, Tesfazion Natnael yegukanye aka gace acitse uwitwa Kent Main mu gihe Umunyarwanda Mugisha Moise wa SACA yabaye uwa 3.

Nyuma yo guhatana akaza ku mwanya wa gatatu muri aka gace ka kane, Umunyarwanda Mugisha Moise yahise afata umwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

Tesfatsion w’imyaka 20, asanzwe akinira ikipe ya NTT Continental Cycling Team yahoze ari yitwa Dimension Data for Qhubeka yagezemo muri 2019.Muri iyi Tour du Rwanda ari gukinira Eritrea aho ahabwa amahirwe menshi yo kuba yayegukana.

Muri La Tropicale Amissa Bongo ya 2020, Tesfazion yarangije ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange asizwe isegonda n’uwaryegukanye ndetse yanegukanye agace kayo ka kabiri.