Print

Frank Lampard arashaka kwirukana abakinnyi 8 kugira ngo akusanye amamiliyoni yo kubaka ikipe ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2020 Yasuwe: 3794

Frank Lampard uri mu mwaka we wa mbere mu ikipe ya Chelsea arifuza kuzana abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru kurusha abo afite ariyo mpamvu ashaka kugurisha abakinnyi 8 ahereye ku munyezamu Kepa Arrizabalaga.

Mu bandi bakinnyi bivugwa ko Lampard ashobora kugurisha harimo Ross Barkley, Jorginho, Kurt Zouma, Willian,Pedro, Marcos Alonso,Emerson.

Ibi bije nyuma y’aho uyu mutoza atsindiwe mu rugo n’ikipe ya Bayern Munich ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa UEFA Champions League.

Nubwo Lampard atigeze abona amahirwe yo kugura abakinnyi kubera ibihano Chelsea FC yafatiwe na UEFA,arifuza kubaka ikipe itajegajega ahereye kuri Hakim Ziyech aherutse kugura.

Abakinnyi Frank Lampard yifuza cyane muri Kamena harimo umunyezamu Jan Oblak wa Atletico Madrid na myugariro Ben Chilwell wa Leicester City.