Print

Ururimi rw’Ikinyarwanda rwashyizwe kuri Google Translate

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2020 Yasuwe: 2682

Uretse Ikinyarwanda, izindi ndimi zongerewe muri Google Translate zirimo urwitwa Odia rukoreshwa mu gihugu cy’Ubuhinde, urwa Tatar rukoreshwa muri Tatarstan, uruTurkmen rukoreshwa muri Turkménistan n’uru- Uyghur ruvugwa mu Burengerazuba bw’Ubushinwa.

Bigiye kujya byoroha guhindura amagambo y’ikinyarwanda ukayashyira mu zindi ndimi zirenga 100 zisanzwe muri Google Translate cyangwa se amagambo y’izo ndimi ukayashyira mu Kinyarwanda.

Isaac Caswell wakoze software ya Google Translate yavuze ko ari ubwa mbere kuva mu myaka ine ishize ururimi rushya rwongewe muri iriya application.

Mangingo aya Google Translate ifite indimi 108, ikaba kandi ifite uburyo bwo kuzivuga mu majwi ku buryo uzikoresha ashobora kugira ubushobozi bwo kuvugana n’abantu miliyoni 75.

Igiswahili ni rwo rurimi rukoreshwa muri Afurika y’Iburasirazuba rwari rusanzwe muri Google Translate.


Comments

Luky 28 February 2020

Ntibikunda muratubeshya