Print

Nyarugenge: Abantu 6 batawe muri yombi bakekwaho gukubita umukobwa bakamwangiza imyanya y’ibanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2020 Yasuwe: 17665

Nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabitangaje, ibi byabereye ku Kimisagara tariki 18 Gashyantare, ndetse uwateguye ubu bugizi bwa nabi n’uwahohotewe bari basanzwe ari inshuti.

Umwe mu nshuti z’uwahohotewe yabwiye iki kinyamakuru ko umunsi byabayeho yari avuye hanze y’igihugu, aza kwakirwa na mugenzi we amubwira ko mu rugo iwabo ku Kimisagara hari ibirori, amusaba ko bajyana kwinezeza.

Bagezeyo basanga hari abandi bakobwa batumiwe, batangira kwishimisha ari nako banywa inzoga. Amasaha akuze bamwe mu bitabiriye ibirori barasezerewe, hasigara abakobwa batanu n’umuhungu umwe bari basangiye umugambi wo kugirira nabi uwari uvuye hanze.

Uwo mukobwa wahohotewe yabwiwe ko bagiye kujya muri ‘After Party’, yumva ni ibisanzwe agumana nabo.

Abandi bamaze gutaha, ba bakobwa n’umuhungu badukiriye mugenzi wabo batangira kumwogosha imisatsi ku mutwe bakoresheje urwembe. Yatangiye gutaka, bakomeza baramwogosha ari nako bamubwira ko bagiye kumuha isomo kubwo gutwara umugabo wa mugenzi wabo (umusore ukundana n’uwari wateguye ibirori).

Barangije kumwogosha umusatsi badukiriye imyanya ndangagitsina. Uwahohotewe yakomeje kuvuza induru, abaturanyi baza gutabara, bahamagaza n’inzego z’umutekano abakekwaho icyaha batabwa muri yombi, uwahohotewe ajyanwa kwa muganga.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga umugabo w’umunyamahanga wakundanaga n’uyu mukobwa wateguye ibi birori, ngo yahuye n’aba bakobwa bombi ariko ijisho rye rikunda uyu mukobwa wahohotewe kugeza ubwo batangiye gucudika mu ibanga ndetse amusohokana mu ibanga hanze y’igihugu.

Mugenzi we amenye ko bamuciye inyuma bakajyana atabizi, yapanze kwihorera, ategura ibyo birori ku munsi mugenzi we yagereye mu gihugu abyitabiriye bamuhohotera kuri uru rwego.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ko abantu batandatu bafashwe bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, gusa yirinda kwemeza uko byagenze n’intandaro yabyo kuko dosiye iri mu maboko y’Ubushinjacyaha.

Abafashwe bamwe bafungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rwezamenyo, abandi bafungiwe kuri sitasiyo ya Nyarugenge.

Ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.


Comments

akumiro 5 March 2020

Iri si ishyano? Ariko urubyiruko rw’uyu munsi murimo abasazi?
1. Umuntu yihanira ate mu gihugu gifite ubuyobozi?
2. Iyo nshuti ye se y’umugabo yari yanditseho izina rye? Jye nanagize ngo ni umugabo we bashakanye byemewe n’amategeko, naho ni ubucuti gusa? Niba se uwo mugabo ari we yakunze uwo mukobwa wundi nawe yashatse undi bakundana ? Erega ikibazo cyanyu ni uko gukundana kuri mwe bigendana no gusambana noneho guhinduranya abagabo muryamana byageraho bikabasaza.
ikindi ni ugushakira amafaranga cga ibintu ku bagabo mubyita urukundo kandi ntarwo, nabyo bibatera gukora amahano nkaya.
Musigeho kbsa.