Print

Umukinnyi ukomeye muri Uganda yatereye ivi mu kibuga asaba umukunzi we kuzamubera umugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2020 Yasuwe: 11428

Uyu Mucureezi yatunguye umukunzi we witwa Esther Swabale,amusaba ko yamubera umugore nyuma y’aho yari yaje kumushyigikira mu mukino wa shampiyona ya Uganda ikipe ye ya Vipers yanyagiraga Maroons ibitego 5-0 ku kibuga cya St Mary’s Kitende.

Uyu musore ukina hagati watsinze igitego muri ibi bitanu batsinze Maroons,yarangije umukino n’ibinezaneza niko kujya kuzana impeta yari yitwaje asanga umukunzi we mu kibuga na bagenzi be bakinana atera ivi amusaba ko yazamubera umugore undi ntiyazuyaza kumubwira ngo “Yego”.

Mucureezi w’imyaka 27 yishimiye gutwara amanota atatu y’umunsi no kubona uwo bazarushingana ku munsi wo kuwa Gatatu.

Uyu mukinnyi uri mu bakomeye muri Uganda,azaba ari mu ikipe izahangana n’Amavubi mu mikino ya 2020 Africa Nations Championship izabera muri Cameroon.