Print

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Hotel ya One & Only Gorilla’s Nest ifite ubwiza butangaje[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 February 2020 Yasuwe: 2658

Hotel One & Only Gorilla’s Nest yubatse hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kuko harimo intera yo kugenda n’amaguru nibura iminota 18 uvuye muri pariki ujya kuri iyi hoteli.

Kubaka Hotel nk’izi zigezweho biri muri gahunda y’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB, ruvuga ko bitarenze mu 2024 u Rwanda ruzaba rwinjiza inyungu ruvana mu bukerarugendo igera kuri miliyoni $800.

Iyi hotel yubatse ku buso bungana na hegitari 35, ifite ibyumba 21 biri mu byiciro 4, icyumba cya make ni 3600 by’amadorali ya Amerika ku ijoro mu gihe icya menshi ari 10500, ni ukuvuga miliyoni hafi 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi hoteli kandi yatangiye gukora umwaka ushize mu kwezi kwa 10, yubatswe mu gihe cy’imyaka 2 yuzura itwaye miliyoni zirenga 65 z’amadorali ya Amerika.


















Comments

sezikeye 28 February 2020

Iyi Hotel ni nziza cyane.Inyibukije ibyo dusoma muli bible yuko dutegereje isi nshya ya paradizo.Aho bitandukaniye,nuko muli iyo si nta kibazo na kimwe kizabamo.Nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga,ndetse n’Urupfu ruzavaho burundu.Aho kutemera cyangwa gushidikanya kubyo bible ivuga,Yesu yadusabye gushaka Imana cyane,ntiduheranwe gusa no gushaka ibyisi,niba koko turi abakristu.Nitubikora,yatwijeje kuzaduha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ngo niyo twapfa azatuzura ku munsi wa nyuma.