Print

Imikino 5 ya Serie A yasubitswe kubera ubwoba bwa Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 February 2020 Yasuwe: 916

Imikino ya Udinese, AC Milan, Parma na Sassuolo na yo yasubitswe kubera ubu bwoko bushya bwa coronavirus mu Butaliyani.

Mbere byari byatangajwe ko iyo mikino izakinwa nta bafana bari ku kibuga, ariko ubuyobozi bwa shampiyona ya Serie A mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu bwafashe icyemezo cyo kuyisubika.

Uko ari itanu yimuriwe ku wa gatatu ku itariki ya 13 z’ukwa gatanu uyu mwaka.

Kubera iyo mpamvu, umukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutaliyani, Coppa Italia, wari uteganyijwe kuba kuri uwo munsi wimuriwe mu cyumweru gikurikiyeho, ku wa gatatu ku itariki ya 20 z’ukwa gatanu.

Hazaba habura iminsi ine ngo umwaka w’imikino wo mu Butaliyani urangire.

Ubutaliyani bwahagaritse ubuzima mu mijyi yo mu majyaruguru y’igihugu nyuma yaho abantu barenga 400 bemejwe ko banduye coronavirus naho abandi 12 ikabica.

Gusubikwa kw’iyo mikino kuje gukurikira ibyabaye mu mpera y’icyumweru gishize ubwo imikino ine yo muri Serie A i Milan, Bergamo, Verona n’i Turin yahagarikwaga ndetse n’ikipe ya Cremonese yo muri Serie B igakora urugendo rw’imodoka rwa kilometero zigera kuri 482 ijya ku kibuga cy’ikipe ya Ascoli, yahagera igahita isubizwa iwayo.

Ndetse no ku wa kane, umukino wa Europa League Inter Milan yatsinzemo Ludogorets ibitego 2 - 1 na wo wakinwe nta bafana bari ku kibuga cya San Siro.

Imikino yo muri iyi mpera y’icyumweru y’amakipe ya Lazio, Napoli, Lecce na Cagliari izaba nta gihindutse hari abafana nkuko bisanzwe, ariko umukino wa Sampdoria wo ku wa mbere wo ntabwo urafatwaho icyemezo.

Inkuru ya BBC