Print

Restrepo Jhonatan yakoze amateka yegukana agace ku nshuro ya 4 muri Tour du Rwanda 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 February 2020 Yasuwe: 2531

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan wa Androni Giocatolli ni we wegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020 uyu munsi, kabaye aka kane kuri we mu irushanwa ry’uyu mwaka,mu gihe Natnael Tesfatsion yagumanye umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye urutonde rusange.

Restrepo Jhanatan yakoresheje iminota 6’32’ ashimangira ko uyu mwaka ari uwe muri Tour du Rwanda kuko agace k’uyu munsi kabaye aka 3 atwaye yikurikiranya.

Abakinnyi bahagurukiye ku ishuri “Intwari i Nyamirambo”, berekeza Tapis Rouge, bamanuka mu Nyakabanda. Bazamuka kwa Mutwe, basoreza kuri 40 ku ntera y’ibilometero 4.5.

Natnael Tesfatsion ni we mukinnyi wa nyuma wahageze yakoresheje ibihe bingana na 6’59’’ mu gihe Mugisha Moïse wa kabiri ku rutonde rusange yakoresheje 7’21’’.

Natnael Tesfatsion uyoboye urutonde rusange ararusha Mugisha Moise umunota umwe n’amasegonda 30.Hasigaye agace kamwe ko kuzenguruka umujyi wa Kigali.

Restrepo Jhonatan yakoze agahigo ko kwegukana uduce 4 muri Tour du Rwanda kaherukaga gukorwa na Kiel Reijnen mu mwaka wa 2011.