Print

Diego Maradona yahishuye ikintu yagezeho Messi atabasha kugeraho muri ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 February 2020 Yasuwe: 4689

Diego Maradona wamaze imyaka 7 akinira Napoli yavuze ko kuba yarasanze iyi kipe idakomeye mu Butaliyani akayigira igihangange ari amateka akomeye Messi atabasha gukora ari mu ikipe ntoya.

Yagize ati “Reka tuvugishe ukuri,Messi ntiyagera ku byo nagezeho.Messi ntiyabayeho kimwe nanjye.Yakina neza muri Napoli ariko ntiyabasha kuyigeza kubyo nayigejejeho.”

Maradona yafashije Napoli gutwara ibikombe 3 bikomeye mu Butaiyani na UEFA Cup.
Uyu mugabo kandi akunze gucyurira Messi ko nubwo ari umukinnyi ukomeye ariko ntacyo yamariye Argentina kuko atayihaye igikombe cy’isi.

Messi yatwaye ibikombe byinshi muri Epagne no ku mugabane w’I Burayi birimo Champions League 4.