Print

Karongi: Umukozi w’umurenge yikubise hasi arapfa ubwo yari ku kibuga cy’umupira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2020 Yasuwe: 8934

Ku mugoroba wo kuri wa Gatandatu taliki 29 Gashyantare, 2020 nibwo uyu mukozi w’Umurenge wa Mutuntu ushinzwe irangamimerere( Etat Civil) yapfuye nyuma yo kwikubita hasi.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke abitangaza,uyu mugabo yari arimo areba umupira wa gicuti wahuje umurenge we n’uwa Gitesi, akaba ari we wari umutoza w’ikipe ya Mutuntu.

umukino uri hafi kurangira yongeye itsinda Mutuntu igitego cya gatatu, umukino urangira utyo.

Hashize igihe gito umukino urangiye, ikipe y’umurenge wa Gitesi itsinze Mutuntu ibitego 3-0, ngo abaturage bagiye kubona babona bagenzi babo bahagaze ari benshi aho umukozi w’Umurenge ushinzwe irangamimerere yari ahagaze nabo bajya kureba.

Aba baturage basanze Vital Nkurunziza yaguye adahumeka neza baramuterura bamujyana bamuhungiza ngo barebe ko agarura umwuka ariko biranga agera ku kigo nderabuzima cya Mukungu yapfuye.Iki kigo nderabuzima kiri muri metero nka 100 uvuye ku kibuga aho bakiniraga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mutuntu Songa Rwandekwe yabwiye Umuseke ko umurambo w’uriya mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Songa Rwandekwe ati: “ Uriya mugabo yari imfura. Yari afite umutima wo kwitangira abaturage ku rwego ntigeze mbona. Umurambo we wajyanywe Kacyiru gukorerwa autopsie, tukazareba uko twamushyingura nyuma.”

Avuga ko uyu mugabo asize umugore n’abana babiri.