Print

Tiwa Savage yatunguranye agira inama abagore batandukanye n’abo bakundanaga kuzajya baboherereza amafoto y’ubwambure bwabo

Yanditwe na: Martin Munezero 2 March 2020 Yasuwe: 3064

Uyu muhanzikazi w’umwana umwe arasa n’ufite intimba yatewe n’abagabo mubijyanye n’urukundo.

Tiwa Savage yagiriye inama igitsina gore, abasaba kutajya bagwa mu mayeri y’abagabo bahoze bakundana nabo, avugako umugabo mwahoze mukundana iyo agusabye kongera kumubera inshuti biba bitavuzeko noneho yongeye kugukunda.

Tiwa Ati: “Ntuzigere utekereza ko umugabo agukunda kuko akomeza kugaruka. Uwo mugabo akunda imbaraga afite kuri wowe. aba abizi neza nubundi ko mushobora kuzongera gutandukana ”

Aya ni amagambo Tiwa Savage yatangaje abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze, maze ahita ashyiraho amafoto yambaye ikariso n’isutiya, avugako aya mafoto agenewe abagabo bose bakundanye nawe.

Tiwa Savage ku myaka 40 y’amavuko avugako akeneye umugabo umuhoza amarira y’urukundo yarijijwe n’uwahoze ari umugabo we batandukanye bamaze kubyarana umwana umwe.