Print

Ngororero:Jean Claude yasanze umugore we asinziriye amukubita isuka mu mutwe nawe ahita yimanika

Yanditwe na: Martin Munezero 2 March 2020 Yasuwe: 5982

Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, ni mu gihe kandi amakuru y’urupfu rwabo yatanzwe n’umuturanyi wari ugiye kubaramutsa mu gitondo.

Umuturage witwa Karamira wo mu kagari ka Murinzi wageze aho byabereye muri iki gitondo yavuze ko ubusanzwe uwo mugore n’umugabo we bari basanzwe bakora muri VUP.

Ngo hari ubwo bajyaga bashyamirana, umugore akavuga ko umugabo we amucura ku mafaranga ya VUP kuko iyo yabonetse ayashyira mu mufuka we, ntibahahire abana babiri bari bafite.


Comments

munyemana 2 March 2020

Ibi birakurikira amakuru yo ku Gisenyi,aho umugabo yishe umugore we mukuru,afatanyije n’inshoreke ye.Gushwana kw’abashakanye biteye ubwoba.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Gushwana kw’abashakanye, gucana inyuma,ibiyobyabwenge,Intambara, kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.