Print

Vinicius Jr yahishuye igikorwa gikomeye Cristiano Ronaldo yakoze bigatuma yishimira igitego nkawe atsinze FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2020 Yasuwe: 3813

Nyuma y’umukino,Vinicius Junior yahishuye ko yahisemo kwishimira igitego nka Cristiano kubera ko ngo yaje kubatera akanyabugabo igice cya mbere cy’umukino kirangiye.

Yagize Ati “Cristiano Ronaldo yaje mu rwambariro igice cya mbere kirangiye gushyigikira ikipe ndetse no kuduha morale.Niyo mpamvu nihimiye igitego nkawe. Cristiano Ronaldo n’umutsinzi mu kibuga no hanze yacyo.”

Vinicius yatsinze igitego cya mbere cya Real Madrid ku munota wa 52 ku mupira mwiza cyane yahawe na Kroos ariruka asigara areba izamu ateye mu izamu umupira ukorwaho na Pique ujya mu izamu.

Ku munota wa kabiri w’inyongera Mariano Diaz wari umaze amasegonda agera kuri 50 yinjiye mu kibuga asimbuye Benzema yasize Umtiti atsindira Madrid igitego cya kabiri.

Hari hashize imyaka igera kuri ibiri Cristiano Ronaldo atagera ku kibuga yakoreyeho ibitangaza cya Santiago Bernabeu nyuma yo kwerekeza muri Juventus, gusa kuri iki cyumweru yahageze ashyigikira bagenzi be bahoze bakinana begukana intsinzi.