Print

Rubavu: Umusaza w’imyaka 64 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana batatu batarengeje imyaka 10

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2020 Yasuwe: 3629

Kuri iki Cyumweru nibwo byamenyekanye ko uyu musaza yasambanyije aba bana nyuma yo kubabona barira bavuga ko uwo musaza yabasambanyije.

Amakuru avuga ko yari umushumba w’inka hafi y’urugo rw’aba bana barimo uw’imyaka itandatu, uw’irindwi n’icyenda. Bikekwa ko yabasambanyirije ku kiraro cy’izo nka yacungaga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje.

Ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, nk’uko Umuhoza yakomeje abivuga.

Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu usambanya umwana iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Source: IGIHE