Print

Igihe Neymar na Mbappe bazazira mu Rwanda cyamenyekanye

Yanditwe na: Martin Munezero 3 March 2020 Yasuwe: 5622

Djorkaeff ari kugirira uruzinduko mu Rwanda ruri muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda ruherutse kugirana n’ikipe ya PSG yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, binyuze muri gahunda ya VISIT RWANDA, aho abakiniye iyi kipe ndetse n’abayikinira bazajya basura u Rwanda ndetse Paris Saint-Germain ikamamaza ibikorwa by’u Rwanda bishingiye ku bukerarugendo.

U Rwanda rubinyujije mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, rufitanye amazererano y’imikoranire na PSG, aho izajya yamamaza u Rwanda mu buryo butandukanye burimo kwambara imyenda yanditseho VISIT RWANDA mu kwishyushya mbere y’umukino, Abakiniye iyi kipe n’abayikinira bagasura u Rwanda n’ibindi birimo ko icyayi cy’u Rwanda aricyo cyonyine kizajya gicuruzwa kuri Stade Parc des Princes.

Mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira mu Rwanda, Djorkaeff ku cyumweru yasuye abakinnyi bakiri bato bakina umupira w’amaguru baba mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko azahura ndetse akanaganira n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Paris Saint Germain, azakomereza kandi mu bice bitandukanye by’igihugu aho azasura ibyiza nyaburanga birutatse, harimo gusura Pariki y’Ibirunga, Pariki y’Akagera n’ahandi hatandukanye.

Ubwo yasuraga abana bakina umupira w’amaguru bo mu mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro i Remera, Djorkaeff yabwiye itangazamakuru ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na PSG buzatuma mbere y’ukwezi kwa Nzeri abakinnyi ba PSG barimo Neymar na Mbappe bazaba bari mu Rwanda.

Yagize ati ”Mbere na mbere impamvu ndi hano ni ukubera ko nkunda u Rwanda, ikindi ni uko ubufatanye hagati y’u Rwanda na PSG budashingiye gusa mu kwamamaza u Rwanda, gusa icy’ingenzi ni uko impande zombi zigomba ku byungukiramo, PSG ni ikipe izwi cyane mu mupira w’amaguru ku Isi, ikaba yagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikaba ari nayo mpamvu PSG igiye gutangiza ishuri ryigisha umupira w’amaguru rizaba riherereye i Huye.”

Yakomeje agira ati “Tugiye gushaka abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, ubundi tuzabahe umwanya n’amahirwe yo kuzamura no guteza imbere impano yabo. Icyo gihe nibwo tuzabona abakinnyi ba Paris Saint Germain barimo Neymar, Mpappe n’abandi baza mu Rwanda”.

Youri Raffi Djorkaeff w’imyaka 51, yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa atwarana nayo igikombe cy’Isi mu 1998, igikombe cy’Uburayi mu 2000 ndetse na FIFA Confederations Cup mu 2001.

Yakiniye kandi amakipe atandukanye nka Grenoble, Strasbourg, Monaco, Paris Saint Germain, Inter Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Red Bulls.


Comments

NDAYISABA FULGENCI 3 March 2020

NIBYIZA KURABASHIMIYE TWIFUZA CHERIS