Print

Umusore n’inkumi bavumbuye ko bavukana habura iminsi mike ngo bakore ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2020 Yasuwe: 18091

Ikinyamakuru Kameme TV cyatangaje ko aba bantu bombi bakomoka mu mujyi wa Nairobi bari bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo batazi ko bavukana kugeza ubwo uyu musore yasabye uyu mukunzi we ko bajyana iwabo kumwereka ababyeyi.

Se w’umuhungu akibona uyu mukobwa yakubiswe n’inkuba ahita asaba aba bakundanye gusesa amasezerano y’ubukwe bwabo.

Uyu musaza yabwiye umuhungu we ko uyu mukobwa agiye gushaka ari mushiki we yabyaye ku mugore yashatse bwa mbere.

Uyu musore yavuze ko yahuriye n’uyu mukobwa mu nzira ahita amukunda ndetse atera intambwe ikomeye yo kubimubwira kugeza ubwo biyemeje kurushinga.

Uyu mukobwa witeguraga kuba umugore yavuze ko afite ubwoba bwo kongera kujya mu rukundo kuko ngo hari igihe undi wamutereta nawe yaba ari uwo mu muryango we.

Abasaza bo mu bwoko bw’aba Kikuyu batumiwe muri iki kibazo basabye aba bana guhagarika ubukwe kuko ngo gushakana bafitanye isano ari umuziro ndetse babikoze bazanira umuvumo umuryango wabo wose.


Comments

Damas 14 March 2020

Ayo namahano kabs ndashima abobazeyi arikose ntabwo bajyaga gusura abobabyeyi ngobahurireyo namayobera da