Print

Kubera icyorezo cya Coronavirus abakozi ba Twitter basabwe gukorera mu rugo

Yanditwe na: Martin Munezero 4 March 2020 Yasuwe: 395

Mu itangazo Twitter yashyize hanze yasabye ko ibi bihita bitangira kubahirizwa n’abakozi bayo mu bihugu birimo Koreya y’Epfo, Hong Kong n’u Buyapani mu rwego rwo kujyanisha n’amabwiriza yo muri ibi bihugu.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Twitter Jennifer Christie, yavuze ko uyu mwanzuro ugamije kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo giteje inkeke Isi yose.

Ati “Turashishikariza abakozi bose ku Isi hose gukorera mu rugo niba babishoboye, intego yacu ni ukugabanya ibyago byo gukwirakwira kwa VOVID-19 Coronavirus kuri twe n’abaturi hafi”.

Ubuyobozi bw’uru rubuga nkoranyambaga bwahumurije abafite akazi katabemerera gukorera mu rugo n’abumva bashaka gukorera mu biro ko imiryango ifunguye ndetse ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo isuku yitabweho cyane.

Iki cyemezo kije nyuma y’umunsi umwe Twitter ihagaritse ingendo n’ibikorwa nk’inama n’ibirori bitari ngombwa ku bakozi bayo.

Twitter ivuga ko izi mpinduka zije zisanga yaramaze gushyiraho uburyo buzorohereza abakozi bayo kuba bakorera mu rugo kandi akazi ka kagenda neza.

Mu gihe ibigo n’ibihugu bikomeje gufata imyanzuro igamije kwirinda Coronavirus, umubare w’abo ihitana wo ukomeje kwiyongera hirya no hino aho umaze kugera ku 3 100 mu gihe abamaze kuyandura bo barenga 90 000.