Print

Umugabo yashyize umwana mu mufuka aramutwika amushinja kumwiba 180 FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2020 Yasuwe: 3544

Uyu mugabo witwa Maurice Wabwile uzwi mu gace atuyemo nka “Fundi” yafashe uyu mwana we w’umukobwa aramuboha amufungira mu mufuka arangije aramutwika amushinja ko yamutwariye amashiringi 20 yari yashyize ku meza.

Uyu mwana yatabawe n’induru yavugije atabaza ubwo yarimo gushya abaturanyi baraza baramuzimya bahita bamujyana kwa muganga.

Uyu mwana yavuze ko ubwo yari avuye ku ishuri yahise afatwa na se umubyara atangira kumubohesha umugoza amushinja kumwiba amashiringi 20.

Ati “Yambwiye ko yabuze amashiringi 20 ko akeka ko arinjye wayatwaye nyakuye ku meza yari yayashyizeho.

Uyu mugabo akimara gutwika uyu mwana yahise asohoka mu nzu afunga inzugi biba ngombwa ko abaturage bazimena kugira ng batabare uyu mwana urembye cyane kubera gushya.

Uyu mugabo yafashwe na polisi ubwo yarimo agerageza gutoroka.