Print

Umukinnyi ukomeye muri PSG agiye gusura u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2020 Yasuwe: 1850

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Youri Djorkaeff, Kaliza Belyse ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishyinzwe iterambere RDB, yavuze ko mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, u Rwanda ruzakira umukinnyi wa mbere ukina mu ikipe ya mbere ya PSG.

Yagize ati“Nyuma ya Djorkaeff tuzakira umukinnyi wo mu ikipe ya mbere ya PSG mu kwezi kwa 6, akaba nawe azaza gusura igihugu cyacu.

Belise Kaliza abajijwe uwo ariwe yagize ati “Iyo tuvuze ngo umukinnyi wo mu ikipe ya mbere muri PSG, bose tubafata kimwe. Wenda harimo abo abafana bakunda cyane, nibo tugerageza kuzana bwa mbere, ariko nk’uko mubizi hari ibintu byinshi bigenderwaho kugira ngo haboneke uza, bitewe n’uhari, uko ahagaze n’ibindi.

Mutwihanganire, tuzababwira uzaza, turacyabinoza ariko nk’uko nabivuze ni muri uyu mwaka vuba cyane, mu kwezi kumwe cyangwa abiri araba yageze mu Rwanda.”

Umunyabigwi w’ikipe ya PSG, Youri Djorkaeff wasozaga uruzinduko rwe rw’iminsi 4 yagiriye mu Rwanda, yavuze ko yishimiye gutemberera hirya no hino.

Djorkaeff w’imyaka 51, yatembereye ibice binyuranye by’igihugu birimo Pariki y’Igihugu y’Akagera n’iy’Ibirunga, areba imisozi n’ibindi byiza bitatse u Rwanda birimo n’ibiyaga.

Yasuye kandi Ikigo Nyafurika kigamije guteza imbere umukino w’Amagare cyubatse mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze.

Djorkaeff yakinnye umupira w’amaguru n’abana ndetse abasangiza urugendo rwe mu mupira w’amaguru n’icyamufashije kuvamo umukinnyi ukomeye wanabashije gufasha Ubufaransa kwegukana Igikombe cy’isi 1998.

Youri Djorkaeff yari mu Rwanda guhera ku wa Gatandatu, mu ruzinduko rwagizwemo uruhare n’amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rwagiranye na Paris Saint-Germain yo kwamamaza Visit Rwanda.

Muri iki kiganiro,hahishuwe ko mu mwaka utaha mu karere ka Huye hazatangira ishuli ryigisha umupira w’amaguru rya PSG, rizafasha abana b’abanyarwanda kuzamura impano zabo.



Youri Djorkaeff yagiriye ibihe byiza mu Rwanda