Print

FC Barcelona yiyemeje gutanga akayabo k’amamiliyoni n’abakinnyi 2 kugira ngo igure rutahizamu Messi yifuza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2020 Yasuwe: 7256

FC Barcelona irifuza rutahizamu w’imyaka 22 witwa Lautaro Martinez ariyo mpamvu yahisemo guha Inter Milan abakinnyi 2 barimo Arturo Vidal na Nelson Semedo ikongeraho amafaranga kugira ngo imubone.

Ikinyamakuru Diario Sport cyatangaje ko ya FC Barcelona ishaka gutanga miliyoni 60 z’amapawundi kongeraho Vidal na Semedo kugira ngo ibone uyu Martinez.

Uyu rutahizamu w’umunya Argentina yakoze ku mutima cyane Messi ariyo mpamvu uyu kapiteni wa FC Barcelona yasabye ubuyobozi gukora ibishoboka ngo bumugure.

Martinez amaze gutsinda ibitego 16 mu mikino yose amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino ari kumwe na Romelu Lukaku.

Mu minsi Ishize Messi avuga kuri Martinez yagize ati “N’umuhanga bidasanzwe,ari mu bihe byiza cyane,yaremewe kuba umukinnyi mwiza.Yarahatanye abigeraho.”

Uyu musore uvuka mu gihugu kimwe na Messi arabonwa nk’umusimbura w’igihe kirambye wa Luis Suarez utari gukina muri iyi minsi kubera imvune.




FC Barcelona yatangiye urugamba rwo gushaka Martinez