Print

Abarimu bagiye gukora ibindi bizamini hubahirijwe amabwiriza

Yanditwe na: Martin Munezero 4 March 2020 Yasuwe: 3310

Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko hagiye gukorwa ikiciro cya kabiri k’ibizamini by’abarimu mu rwego rwo kurushaho kunoza amabwiriza agenga ibi bizamini, bityo abarimu bakazakora umubare w’ibizamini bikenewe kugira ngo babone gushyirwa mu myanya cyangwa ku rutonde rw’abarimu ari narwo ruzajya rurebwaho mu gihe hakenewe abarezi.

Ati “Ntihagiye gusubirwamo ibizamini byakozwe ahubwo hagiye gukorwa ikiciro cya kabiri k’ibizamini by’abarimu mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza abigenga.”

Abajijwe impamvu abarimu bari baragaragarijwe amanota babonye ndetse bigaragara ko batsinze bakaba bongeye guhamagarwa mu bizamini, Dr. Ndayambaje avuga ko hari amabwiriza atarubahirijwe ari na yo mpamvu bagomba na bo kugaruka gukora ibindi bizamini kugira ngo noneho babe bujuje ibyo amabwiriza asaba.

Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko abanyeshuri basoje mu mashuri nderabarezi n’ubwo ngo batarabona impamyabumenyi zabo bemerewe kwitabira ibi bizamini bashingiye ku byangombwa bahabwa ko bafite amanota abemerera kuba abarezi aho gutegereza igihe impamyabumenyi zizabonekera.

Avuga ko n’abantu batize uburezi ariko ngo bafite ubumenyi buhagije mu byo bize na bo bemererwa kuzitabira ibizamini, ibi byose ngo akaba ari mu rwego rwo kugira urutonde ruhoraho rushobora gukurwamo abarezi mu gihe bakenewe mu mashuri.