Minisitiri w’intebe yavuze ko nubwo Coronavirusi itaragera mu Rwanda, abanyarwanda bakwiriye kutirara ahubwo bagakurikiza inama bahabwa n’inzego zitandukanye zishinzwe ubuzima kugira ngo iki cyorezo kitazabacamo igikuba.
Muri iri tangazo,Abanyarwanda basabwe guhagarika gusuhuzanya bahana ibiganza,kwirinda kujya mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo,gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune,Kwirinda kwegera abandi igihe warwaye ibicurane,inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi,kwirinda kwitsamura cyangwa gukorora igihe uri mu bandi.
Icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga ibihumbi 3000 ku isi yose mu gihe abamaze kucyandura bari hafi kugera ku bihumbi 100 ariyo mpamvu ibihugu byinshi byakangutse.
Umubare w’abamaze gutangazwa ko banduye coronavirus ku mugabane w’Afurika bagera kuri 27. Algeria ni yo yugarijwe cyane, irimo abarwayi 17, igakurikirwa na Sénégal irimo abarwayi bane.