Print

Nyamagabe: Umuvu w’amazi wishe abantu 5 wasanze bari gusengera mu buvumo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2020 Yasuwe: 6199

Mu ijoro ryakeye,nibwo mu karere ka Nyamagabe haguye imvura nyinshi yateye uyu muvu mwinshi gusanga aba bantu muri ubu buvumo bari bari gusengeramo bituma abagera kuri batanu bahita bapfa.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo CIP Twajamahoro yemeje aya makuru y’urupfu rw’aba bantu.

Yagize ati “Ayo makuru niyo, polisi irimo gushakisha imirambo. Hamaze kuboneka imirambo ibiri indi ntabwo iraboneka”.

Ababashije gusohoka muri ubu buvumo nibo bavuze ko bari 11, ndetse ko ubwo amazi yinjiraga muri ubu buvumo bo babashije gusohokamo bagenzi babo batanu baheramo.

Amakuru avuga ko aba bantu basengeraga muri ubu buvumo rwihishwa basanzwe basengera muri EAR ya Kirambi mu Karere ka Nyanza. Abapfuye bose uko ari batanu bakomoka mu Karere ka Nyanza.

Ibi byago byaraye bibereye mu Murenge wa Cyanika mu Mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Ngoma mu mvura yaguye ku mugoroba mu masaha ya 18h00’.

Abaguye muri ubu buvumo ni:

1. Munyengabe Anastase w’imyaka 25 y’amavuko,
2. Havugimana Jean Laurent w’imyaka 28
3. Mukeshimana Jeannette w’imyaka 24, n’umwana we Irakoze Dro Bella w’umwaka umwe

5. Mukamazera Verdianne w’imyaka 70.


Comments

Havugimana Theophile 6 March 2020

ARIKO mumuryango muge muba professionals nibyo ibyago byabaye ariko se nk’iyi foto yubuvumo mwagaragaje niho habereye ikibazo? Ahantu harimo n’amashanyarazi?, bigaragaza ko inkuru zanyu muzifata mu magambo ariko ntimujye ahari inkuru. Nyamagabe nta buvumo bumeze kuriya buhari


kimonyo 6 March 2020

Bene wabo nibihangane.Gusa abantu benshi bazira UBUJIJI.Aho wasengera Imana hose,irakumva.Hariya mu Buvumo,ushobora gusangamo INZOKA ikakurya ugapfa.Gusa ntaho bitaniye no kujya gusengera I Maka cyangwa I Kibeho.Urugero,Abaslamu bavuga ko ugiye gusengera I Maka aba ari intangarugero mu kwemera Imana.Ngo ugiye i Maka,ahanagurwaho ibyaha byose yakoze.Ngo uramutse upfiriyeyo,uhita ujya mu ijuru.Murumva ko byose ari ubuyobe,wibeshya ko Imana ikwemera.


Menyimana 6 March 2020

Ariko rwose abanyamadini babwije ukuri abayoboke babo bakareka ibikorwa byubujiji barimo.
ubwose aba nabo bahowe Imana?
Abana bato kuriya koko?