Print

Umuherwe wa mbere muri Afurika yabwiwe akayabo asabwa kugira ngo agure ikipe ya Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2020 Yasuwe: 6837

Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo Aliko Dangote yavuze ko yifuza kugura ikipe ya Arsenal mu mwaka utaha ariko yabwiwe ko kugira ngo ayihabwe bizamusaba kuba afite miliyari 2 z’amapawundi.

Aliko Dangote yagize ati “Ni ikipe nifuza kuzagura umunsi umwe ariko dufite imishinga ya miliyari 20 z’amapawundi niyo nitayeho.Ndi kugerageza kubaka Kompanyi,ninyirangiza muri 2021 nshobora kuzayigura.

Ntabwo nagura Arsenal nonaha,nzayigura nindangiza imishinga yanjye kuko ndi gushaka gushyira Kompanyi ku rwego rurenze.

Uwitwa Bob Ratcliffe, usanzwe ari umuvandimwe w’umuherwe wa mbere mu Bwongereza witwa Sir Jim Ratcliffe nyiri Kompanyi ya INEOS,yabwiye Dangote ko niba ashaka kugura Arsenal agomba kwitegura kuzatanga nibura miliyari 2.

Bob ushinzwe ibijyanye n’umupira w’amaguru muri INEOS yabwiye Financial Times ko muri iki gihe kugura ikipe ya make iri muri Premier League ari hagati ya miliyoni 150 na 350 mu gihe iri muri 6 zikomeye utajya munsi ya miliyari 2 z’amapawundi.

Sir Jim Ratcliffe amaze imyaka myinshi yifuza kugura Chelsea ariyo mpamvu umuvandimwe we Bob yagaragaje ibiciro azi neza.Yanavuze ko amakipe yose mu Bwongereza aba ari ku isoko ariko ahenze cyane.