Print

Kubera imyitwarire idahwitse Zari yamugaragayeho,yatumye akurwa ku bazayobora amarushanwa y’ubwiza muri Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 6 March 2020 Yasuwe: 5110

Umuyobozi wa Miss Uganda, Brenda Nanyonjo yemeje ko Zari atazongera kuyobora amarushanwa y’ubwiza kubera imyitwarire ye idahwitse.Mu kiganiro na televiziyo yaho, Brenda yavuze ko igitaramo cy’uyu mwaka Zari atazagaragaramo ariko Fabiola akaba ari mu bazakiyobora.

"Nta kibazo mfitanye na Fabiola, ni umukobwa wanjye kandi akora cyane kugira ngo atsinde. Nka Miss Uganda, ntidushobora gukorana na Zari kubera imyitwarire ye idahwitse. Ntabwo ntekereza ko uyu mwaka azakira ibirori byacu." ibi byatangajwe na Brenda Nanyonjo.