Amezi menshi mu muhanda kubera ibiyobyabwenge, uwahoze mu itsinda ry’abakobwa batatu biyitaga Blue3 yagarutse mu rugo kandi yarahiriye kubaho ubuzima bwuzuye.
Jackie yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yanditse ati: "Baho ubuzima bwuzuye cyane cyane iyo waruri hafi kububura."
Jackie Chandiru wahoze mu itsinda rya Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi, nyuma yo kujyanywa mu kigo cyita ku basaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse bikamuviramo uburwayi bw’umutima bwatumye abagwa hakanacicikana inkuru zimubika aherutse gusaba umuryango we kumureka agakora ibyo yumva umutima we ukunze.
Jackie chandiru azwi cyane mu ndirimbo “Gold Digger”,”Take It Off ft Urban Boyz”, “Gwoyagala”, “Bakusigula Nyo”, “Oli Vitamini” n’izindi nyinshi.