Print

Tunda wakundanyeho na Diamond yahaye urwamenyo Tanasha nyuma yo kwirengagiza impanuro yari yamuhaye

Yanditwe na: Martin Munezero 6 March 2020 Yasuwe: 9245

Tunda wa Katibu wa Umbea yeruye asobanura ibibazo bimwe na bimwe byateye gutandukana kwabo kuko avuga ko Tanasha yinjiye mu mubano na Diamond kugira ngo yubake umwuga we wa muzika, atari ku rukundo.

Abakunzi b’amazimwe bo muri Tanzaniya bavuga ko Tanasha yashakaga gukoresha amahirwe yo kwiha imbaraga,ko igihe cyose Diamond yari agiye kwigaragaza yahoraga ahari. Rero, yashoboraga kumenyekana ku isi yose.

Tunda yavuze ko iki ari ikintu abayobozi ba Diamond batigeze bumvikanaho kuko atigeze asinya muri WCB cyangwa ngo abe yarashakanye na Diamond.

Tunda yabisobanuye agira ati: “Abayobozi bari bamaze kubona intego ye yo gukora muzika binyuze kuri Diamond kandi ntibabyishimiye. Niyo mpamvu indirimbo yabo gere iri munsi ya page ya Diamond. Ntibashakaga ko Tanasha abona abafatabuguzi n’ibitekerezo byinshi. ”

Tunda yongeyeho ko Mama Dangote na Esma Platnumz bifuza gusa icyiza kuri Diamond. Ikigaragara ni uko Tanasha yashakaga gusiga umuhungu we muto kugira ngo asubire muri sitidiyo kandi anakora ibitaramo no kuzenguruka ’Tour’.

Nubwo bimeze bityo ariko, Mama Diamond yanze gufata inshingano z’umwana we. Yagiye rero mu gihirahiro.

Tunda yagize ati: “Yagarutse apakira ibintu bye nyuma ajya muri hoteri maze yerekeza muri Kenya bukeye hamwe n’umwana we. Ubu turategereje ko atangira gusaba inkunga y’abana nka Hamisa na Zari.