Print

Tanasha yakuye agakomo ku kaboko k’umwana yabyaranye na Diamond avuga ko adashobora kugurisha roho y’umwana we kwa Satani[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 March 2020 Yasuwe: 17015

Mu mafoto aheruka ya Diamond Platnumz n’umuhungu wa Tanasha byagaragaye ko ka gakomo katakiri ku kuboko. Ibihuha byakomeje kuvugwa ko umuryango wa Diamond washakaga kumutangiza mu bucuruzi bw’imyuka mibi ariko Tanasha arabyanga.

Naseeb yambaye agakomo k’umukara kamurinda imyuka mibi

Muri imwe mu nyandiko ze, nyina w’uyu mwana yavuze ko adashobora kugurisha roho y’umwana we kwa satani, asiga benshi bafite ibibazo byinshi kuruta ibisubizo.

Yanditse abicishije kuri Instagram y’umwana we,ati: "Sinzigera ngurisha ubugingo bwanjye…".Aha akaba yabivuze mu izina rya Naseeb.

Naseeb Mama we yamukuyemo agakomo yahawe n’umuryango wa Diamond

Ubu umubyeyi urera abana yahinduye bio ya Instagram, impinduka zikomeye zashimishije benshi ni igice cy ’Imana.