Print

Imvura imaze guhitana abantu 53 abandi 84 barakomereka

Yanditwe na: Martin Munezero 7 March 2020 Yasuwe: 1869

Imibare yatanzwe na Minisiteri , igaragaza ko uretse aba bantu 53 bamaze kwicwa n’imvura, abandi 84 bakomeretse naho inzu 858 zirasenyuka.

Iyi minisiteri ivuga ko hangiritse hegitari 196 ziriho ibihingwa, amatungo 27 arapfa, ikigo nderabuzima kimwe kirasenyuka, imihanda 23, ibiraro 17, insengero umunani n’ibindi.

Ibikorwa byo kuvuza abakomeretse byatangijwe no gusubiranya ibyangiritse.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyo kivuga ko ahenshi mu gihugu mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi azwi nk’igihe cy’itumba, hazagwa imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri icyo gihe.

Meteo Rwanda yatangaje ko izo mpinduka zizaterwa n’uko ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari cyane iya Pasifika buri hejuru muri iyi minsi, icyakora ngo bukazagenda bugabanuka uko iminsi ishira.