Print

Hamenyekanye umukobwa w’ikizungerezi Mama wa Diamond ashaka ko ariwe arongora mu kimbo cya Tanasha

Yanditwe na: Martin Munezero 8 March 2020 Yasuwe: 9067

Byakunze guhwihwiswa ko nyina wa Diamond atigeze akunda Tanasha, bijyanye n’uko hari ikizungerezi cyo mu gihugu cya Oman yari yaramaze kubonera umuhungu we, umukobwa ukomoka mu muryango w’abaherwe, ari na yo mpamvu Sandra Kassim Sanura yifuje ko umuhungu we ari we yarongora.

Bwa mbere uwo mukobwa yahuye na Diamond muri Gicurasi 2019, ubwo uyu muhanzi yari yagiye gutaramira muri Oman. Nyamukobwa ngo yahise atangira kwiyumva mu ndirimbo za Diamond, atangira no kumukunda atyo.

Umwe mu ncuti za hafi za Diamond yabwiye ikinyamakuru Global Publishers ko mu ntangiriro za 2019, nyina wa Diamond yamusabye kureka Tanasha ngo amusimbuze uwo mukobwa w’Umunya-Oman, undi ahitamo kubigenza gake, kuko ngo Tanasha yari afite inda y’amezi atatu.

Uwatanze aya makuru yavuze ko nyina wa Diamond n’umukobwa we witwa Esma bajya bacishamo bakajya gusura uwo mukobwa muri Oman.

Yavuze ko” Nk’umuntu uzi neza uriya miryango, Ntabwo nababajwe no kuba Tanasha yaratandukanye na Diamond.”

Aya makuru yanashimangiwe na Se wa Diamond, Nasseb wavuze ko uwo mukobwa yamwumviseho, gusa yirinda kugira byinshi amutangazaho.

Amakuru avuga ko ku wa Mbere w’iki cyumweru, umuryango wa Diamond wakoze ibirori wishimira igenda rya Tanasha, ibirori byabereye ahitwa Madale-Tegeta i Dar Es Salaam, ibi ndetse bikaba byemezwa n’umugabo wa nyina wa Diamond Uncle Shamte.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Tanasha Donna yasubiye iwabo muri Kenya avuye muri Tanzania, nyuma yo gutandukana na Diamond.


Comments

cyndy cyn 10 March 2020

Ibibazo weeee😂😂😂😂😂