Print

Umuhanzikazi uririmba gospel yasobanuye uburyo gukorera imibonano mpuzabitsina mu mwijima bigira ingaruka mbi ku mwana usamiwe ahatabona

Yanditwe na: Martin Munezero 8 March 2020 Yasuwe: 3440

Patience Akpabio umaze kubaka izina mu gutanga inama zifasha mu kubaka ingo, yasabye abashakanye kujya babanza gucana amatara mbere yo gutera akabariro, avuga ko bizazana imitekerereze myiza mu isi no gukorera mu mucyo.

Patience Akpabio, umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, mu butuma yashyize kuri facebook nkuko bimenyerewe atanga ubutumwa bugenewe gushimangira ingo ziboneye kandi zigendera mu kuri, yagize ati:“Ntimuzongere gukorana imibonano mpuzabitsina mu mwijima n’abagabo banyu. Turi muri 2020 muge mucana amatara. Umwana usamiwe mu mwijima abona Isi mu buryo butandukanye n’uwasamiwe ahari urumuri.”

Yakomeje avuga ko tugomba kuboneshereza Isi tubihereye mu buriri, bityo bigatuma tugira Isi ikorera mu mucyo n’abana bafite imitekerereze myiza.

Avuga ko umugabo ukoreye imibonano mpuzabitsina mu mwijima yitwara nk’ umuntu utabona, avuga kandi ko abantu bakwiye kureka kwita abana amazina ajyanye n’umwijima, ko ahubwo bahitamo aijyanye n’urumuri, ati:“Reka ntituzongere kwita abana bacu ba Okon (bisobanura ijoro) ahubwo tuge tubita ba Uwana (bisobanura Umucyo).

Okon na Uwana ni amazina yo mu rurimi rw’ Ikiyoruba rukoreshwa muri Afurika yo mu Burengerazuba muri Nigeria, Togo na Benin.

Yakomeje agira ati “Mucane amatara ikaramu ige ku gitabo cy’umugore nta guhuzagurika.”

Patience Akpabio yasoje ubutumwa bwe yongera kwibutsa abasore n’inkumi ko bo icyo basabwa ari ukurinda ubusugi n’ubumanzi, kuko ngo imibonano mpuzabitsina igenewe abashakanye gusa.