Print

Gasabo: Imvubu yari imereye nabi imyaka y’abaturage yarashwe irapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2020 Yasuwe: 16929

Iyi mvubu yari igiye gukenesha aba baturage kubera ukuntu yahukaga mu myaka yabo ikabonera,yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nduwayezu Alfred, yabwiye iki kinyamakuru ko iyi mvubu yarashwe, bityo abaturage yari iteye inkeke bakwiye gutekana.

Ati “Ahagana saa 01h45, inzego zibishinzwe zarashe iyi nyamanswa yari imaze iminsi ihangayikishije abaturage; ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya kuyijugunya mu buryo bwatanzweho umurongo n’inzego zose bireba.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakeka ko ishobora kuba yaraturutse muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ikagera muri Gasabo kubera umuvu w’imvura imaze iminsi igwa cyane.

Nubwo abaturage bari bazi ko imyaka yabo yangizwa n’abantu,inzego zishinzwe umutekano zaje kuvumbura ko ari iyi mvubu ziyica itaragira uwo ihitana.


Comments

Ernize 8 March 2020

Amasasu yanyayo kweli? Kuki batayisinziriza bakayisubiza aho yaturutse koko? Birababaje


ejide 8 March 2020

ese ntabundi buryo bwashyirwaho bwo kuzikumira hatabayeho kuzirasa? kuko nazo zifite akamaro gakomeye mu gukurura ba mukerarugendo.