Print

As Kigali yakomye mu nkokora Police FC iyibuza kwiruka inyuma y’igikombe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2020 Yasuwe: 3226

AS Kigali itaratsindwa n’ikipe nkuru muri iki gice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 22,yatsinze ibitego 2-0 Police Fc ibifashijwemo na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane na Kayitaba Bosco.

As Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 37 w’umukino ibifashijwemo na Nsabimana Eric Zidane wacitse ba myugariro ba Police FC,asigaranye n’umuzamu Gahungu amutera ishoti rikomeye n’ukuguru kw’imoso.

As Kigali yashimangiye intsinzi ku munota wa 04 mu minota 05 y’inyongera 05 bashyize kuri 90,ubwo Kayitaba Jean Bosco wagiyemo asimbuye Alexis Ortamal yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Ndekwe Felix awuroba umuzamu Gahungu,uruhukira mu nshundura.

Uku gutsinda kwa AS Kigali kwatumye iguma ku mwanya wa 06 n’amanota 32 mu gihe Police FC yo yagumye ku mwanya wa 03 n’amanota 43.