Print

Imodoka za Shirumuteto mu bishobora gukwirakwiza byihuse icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 9 March 2020 Yasuwe: 3858

Iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa, ntikiragera mu Rwanda ndetse mu nama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame hatangarijwe ingamba zafashwe mu gukumira iki cyorezo gishobora kurimbura abatuye isi mu kanya nkako guhumbya.

Mu Rwanda kandi hashyizweho itsinda rigamije gukurikirana ingamba zo kurwanya no gukumira icyorezo cya Coronavirus mu gihugu hose, aho riyobowe na Serivisi za Minisitiri w’Intebe zifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Inzego z’umutekano.

Iki cyorezo cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, abantu barenga ibihumbi 100 bamaze kucyandura mu gihe abarenga ibihumbi bitatu aribo kimaze guhitana.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho u Rwanda ruherereye, kimaze kugaragara mu bihugu bine aribyo Cameroon, Nigeria, Senegal na Afurika y’Epfo.

Ab anyarwanda cyangwa abakora ingendo muri Bus nini ziswe shirumuteto kubera uburyo bagenda bicaye abandi bahagaze kandi ari benshi, bafite impungenge z’uburyo bakwirinda iki cyorezo mu gihe bateze izi bus.

Muri izi modoka za Yutong zahawe akabyiniro ka shirumuteto gukorakoranaho biroroshye cyane , hari imyanya abagenzi bagenda bahagazemo ndetse hari ni utuntu bafataho kugira ngo batagwa , noneho abahagaze bakagenda basimburana kuri twa tuntu tumanitse umuntu afataho,umwe akavaho undi akajyaho.

“Ko akuma kamwe gashobora gukorwaho n’abantu ahari barenga 1000 ku munsi, iyi coronavirus ntabwo yakwirakwira muri ubu buryo n’ubwo mu Rwanda itarahagera ?” Cg hari izindi ngamba zafashwe ntituzongera kugenda duhagaze? Iki ni ikibazo abantu bakomeje.

Kiliziya Gatolika yafashe iya mbere mu gushyiraho ingamba mu gukumira no kwirinda Coronavirusi, nka rimwe mu madini aganwa n’abantu benshi kandi rikorerwamo imihango ishobora kwanduriramo iki cyorezo mu buryo bworoshye.

Mu mabwiriza mashya yashyizweho, harimo “guhana amahoro ya Kirisitu ku mutima gusa nta guhana ibiganza cyangwa guhoberana”. Ubusanzwe mu misa mu gihe cyo gutura igitambo cya Ukarisitiya, iyo kigana ku musozo, umusaseridoti asaba abakirisitu guhana amahoro ya Kirisitu, agasuhuza ababa bamwegereye, abandi nabo bagasuhuza abo begeranye.

Byakorwaga umuntu aha mugenzi we ikiganza cyangwa ahobera uwo begeranye, amubwira ati “akira amahoro ya kirisitu”. Ubu icyo gikorwa cyo gusuhuzanya no guhoberana, ntikizongera gukorwa mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Irindi bwiriza rijyanye n’igihe cyo guhazwa, aho Inama Nkuru y’Abepisikopi yemeje ko “mu gihe cyo guhazwa, ni ugutega ibiganza, nta guhazwa ku rurimi”.

Ikindi ni uko mu kwinjira mu Kiliziya, ubusanzwe hafi y’imiryango habaga harimo amazi y’umugisha abakirisitu bakoragamo binjiye cyangwa basohotse.

Magingo aya “ntibyemewe gukora aho amazi y’umugisha yabaga kuko ntayakirimo kugeza igihe ikibazo gikemutse”.