Print

Young Grace yanenze bikomeye Pique wamuteye inda

Yanditwe na: Martin Munezero 9 March 2020 Yasuwe: 4918

Ejo tariki ya 8 Werurwe nibwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ari nabyo byateye uyu muhanzikazi gushimira nyina umubyara anaboneraho umwanya wo kumwifuriza uwo munsi mwiza.

Young Grace kandi yanenze Rwabuhihi Hubert Pique babyaranye Diamante amushinja kwitarutsa inshingano ze nk’umubyeyi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Young Grace yashimiye nyina umubyara ku byiza byose yamukoreye avuga ko ababyeyi b’abagore bakora n’inshingano z’abandi.

Yagize ati“ Ubundi ababyeyi b’abagore turi abanyembaraga nyinshi cyane. Twifitemo ubushobozi bwakora inshingano zacu neza tukaba twanakora n’iz’abandi bananiwe. Urugero natanga ni mama wanjye yarambyaye, arandera, aranankuza.”

Yakomeje anenga kandi umusore babyaranye kuba yarihungije inshingano ze none zikaba zikorwa na nyina umubyara.

Yagize ati“ntabwo byarangiriye aho rero n’ubu aracyakora kuko ubu noneho amfasha kurera umwana wanjye. Mama kubaho kwa we mu buzima bwanjye n’umwana wanjye byanyibagije burundu kubura kwa se w’umwana watarutse agahunga inshingano.”

Tariki ya 24 Kanama 2019 ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa, Diamante, akaba yaramubyaranye na Rwabuhihi Hubert Pique bakundana wari waranateye ivi amusaba ko bashyingiranwa ariko bakaba baraje gutandukana.


Comments

sezibera 9 March 2020

Ibi bige bibera isomo abakobwa bose.Bitondere biriya babeshyana n’abahungu ngo "bari mu rukundo".Akenshi iyo uhaye umuhungu icyo aba ashaka (kuryamana),araguta agafata undi.Abahungu baharara vuba bagahararukwa vuba.Rwose bakobwa mureke gushukika.Imana yabahaye ubwenge.Mubukoreshe neza mutajya mu busambanyi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.