Print

Umugore wa Kobe Bryant yahogoje benshi kubera ifoto yashyize hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2020 Yasuwe: 12441

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Vanessa yashyize henze iyi foto y’umukobwa we Natalia w’imyaka 17 ahagaze imbere y’iki gikuta kiriho ifoto nini ya Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna.

Abantu benshi barimo n’ibyamamare banditse ubutumwa kuri iyi foto bakomeza uyu mupfakazi wa Kobe Bryant ufite inshingano zo kurera abana nyakwigendera yamusigiye.

Kobe na Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye kuwa 26 Mutarama uyu mwaka bari kumwe n’abandi bantu 7.

Iyi foto ya Kobe na Gianna yamamaye nyuma y’iyi mpanuka yabahitanye,yafotowe mu Ugushyingo 2019, ubwo aba bombi bari ku mukino wa Los Angeles Lakers.

Nyuma y’aho Vanessa ashyize hanze iyi foto ya Natalia ahagaze imbere y’iki gikuta gishushanyijeho se na mukuru we bapfuye,ibyamamare birimo Lenny Kravitz, Dwayne Wade,Khloe Kardashian n’abandi benshi, banditse ubutumwa bwo kwifatanya nawe.




Vanessa yongeye kwibutsa abantu Kobe Bryant kubera iyi foto y’umukobwa we yashyize hanze


Comments

acakucanga 9 March 2020

nide wahogoye?
mwitiranya abantu