Print

Irushanwa rya Miss Burundi 2020 ryahagaritswe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2020 Yasuwe: 1662

Niyokindi yamenyesheje abategura iri rushanwa ko abatse uruhusha rwo gutunganya iri rushanwa kubera impamvu zitaramenyekana gusa abasaba ko bagenda bagategura neza iryo mu mwaka wa 2021.

Amakuru avuga ko umukobwa wagombaga kwegukana ikamba rya Miss Burundi 2020 yari kumenyekana kuwa 21 Ukuboza 2019 ntibyakunda.

Byavugwaga kandi ko Nyampinga w’u Burundi 2020 yari kumenyekana muri uku kwezi kwa Werurwe 2020 ariko byarangiye irushanwa risubitswe.

Abakobwa bifuzaga kuzahatana bari baratangiye kwiyandikisha guhera kuwa 01 Ugushyingo 2019 aho bagombaga gutoranywamo 15 bafite ubwiza, ubwenge n’umuco kurusha abandi.

Miss Burundi yagombaga kuzava mu bakobwa batanu bari kuzagera mu cyiciro cya nyuma bakanatorwamo ibisonga, Miss Populaire na Miss Heritage.

Miss Burundi ikunze gusubikwa cyane kuko baheruka gutora Nyampinga mu 2017.


Minisitiri Niyokindi yambuye uruhushya abategura Miss Burundi