Print

Niyonzima Olivier Sefu yahishuye igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2020 Yasuwe: 1758

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru,yavuze ko akunda Mushambokazi kubera ko amwubaha akubaha n’akazi ke ndetse akamuba hafi.

Uyu mukinnyi yavuze ko nyuma y’umwaka umwe n’igice yari amaze igihe akundana na Mushambokazi,yamubonyeho imico myiza ahitamo ko bazarushinga.

Yagize ati “Ni ibintu umuntu apanga, cyane ko imyaka iba iri kugenda twarabyumvikanye tubona ni ngombwa biba ngombwa ko tubigenza kuriya.”

Uyu mukinnyi yavuze ko nubwo atarafata icyemezo kubukwe bwabo ariko ateganya ko buzaba hagati ya Nyakanga na Kanama 2020.