Print

Nelly wamenyekaniye muri Filimi y’uruhererekane ya Bamenya yavuze ku buraya avugwaho

Yanditwe na: Martin Munezero 11 March 2020 Yasuwe: 9091

Ni kenshi cyane uzasanga abakinnyi ba filime inshingano baba bahawe (roles) bakina zikunze kubakurikinara mu buzima bwo hanze ya sinema ndetse abenshi bagakeka ko ariko bameze, nyamara siko biba bimeze nk’uko Nelly ukoresha akazina ka Ketchup muri Filime yiswe Bamenya abivuga.

Nelly ubusanzwe ni umugore wubatse ufite umugabo n’umwana umwe, akaba akina muri iyi filime yiyandarika ashora abagabo mu bishuko akoresheje ubwiza bwe, kwambura abagabo ibyabo ibyo benshi bita(gukura ibyinyo). Ibi byose bimuhuriraho muri filime ya Bamenya bigatuma bavugako no mu buzima busanzwe yaba yicuruza.

Yagize ati: “Ikintu nabwira abantu, njyewe ndi Nelly ntandukanye na Ketchup, Ketchup ni Slay queen, icyo nsabwa ni ukwambara umwambaro wa ketchup nk’aba slay queen(indaya), ndabikora ndanabikunda ukuntu abantu bavuga ngo kiriya kiriya ibiki n’ibiki, ndabikunda kubera ko bituma mbona ko ibyo nkora ari byo… Njye rero ndatandukanye cyane n’ukuntu Ketchup ameze, ndatandukanye pe, nta kuntu naba nubatse ngo mbe meze nka Ketchup bizacemo ngira ngo ariko meze byamara iminsi 2, kandi ubu nubu hashize imyaka igera muri 3.”

Nelly mu buzima busanzwe ni umuntu utuje cyane ufite umugabo n’umwana w’imyaka 2.


Comments

DUMBULI 12 March 2020

Ukuri kuva mu biganiro, mbere yuko aba Nelly wabyaye wubatse hazwi Slay Queen Ketchup havugwa mbonye Ketchup, ni umugabo wa Ketchup, nari kumwe ni’umwana murumuna wa Ketchupnaho azabihungira n’umwuzukuruza uzavuka azaba ari wo kwa Ketchup azahora ariKetchup yubatse izina.