Print

Minisiteri y’uburezi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri na za kaminuza guhagarika guhuriza hamwe abanyeshuri kubera Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2020 Yasuwe: 2703

Muri iyi baruwa yashyizwe hanze na Minisitiri w’Uburezi,yibukije abayozi b’ibigo by’amashuri na za kaminuza kwita ku buzima bw’abanyeshuri hagira ugaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi gukorora n’ibindi biranga Coronavirus kumujyana kwa muganga vuba ndetse bagatanga amakuru.

Kugeza ubu,abarenga ibihumbi 121 ku isi yose bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abarenga ibihumbi 4 bamaze guhitanwa nayo.

Nubwo indwara ya Covid-19 itaragera mu Rwanda, yamaze kugera muri RDC ndetse Leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iyikumire.