Print

Liverpool na Borussia Dortmund zasezerewe rugikubita mu mikino ya UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2020 Yasuwe: 1280

Mu mukino wakinwaga nk’aho ari uri uwa nyuma kuri buri ruhande,ikipe ya Liverpool yabashije kwishyura igitego 1-0 yari yatsindiwe ku kibuga Wanda Metropolitano mu minota 90 y’umukino ariko 30 yakurikiyeho yayibereye nk’urugendo rugana gehinomu.

Nkuko byari byitezwe na benshi mu bakunzi ba ruhago,ikipe ya Atletico Madrid yaje muri uyu mukino ifite gahunda yo kugarira cyane kugira ngo irinde igitego 1-0 yari yatsinze mu mukino ubanza nawo utarayoroheye.

Buri muntu wese warebye uyu mukino yakuriye ingofero umunyezamu ukomeye cyane wa Atletico Madrid witwa Jan Oblak wakuyemo ibitego byinshi cyane bigeze nyuma abakinnyi ba Liverpool babona ko bashobora kuba bari gutsinda mu izamu ryashyizwemo urukuta.

Nkuko ba kabuhariwe muri Champions League barimo Messi na Cristiano Ronaldo bagira uruhare runini mu gutuma amakipe yabo atsinda niko n’umunyezamu Oblak yabigenje atuma ubuzima buba bubi ku ikipe ya Liverpool.

Nyuma y’iminota myinshi Liverpool yakambitse imbere y’izamu rya Atletico Madrid,akagozi kaje gucika ku munota wa 43 ubwo Alex Oxlade-Chamberlain yahinduraga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Georginio Wijnaldum awutera umutwe Oblak asanga wageze mu nshundura.

Iki gitego cya Liverpool cyateye imbaraga abakinnyi mazes’ugusatira Atletico Madrid biva inyuma gusa kubera ko kugarira ari ibintu byayo yihagararaho mu gice cya mbere itsindwa 1-0.

Mu gice cya kabiri nabwo Liverpool yasizoye yataka Atletico Madrid kugeza ubwo imwe mu mipira igarurwa n’imitambiko y’izamu.Muri uyu mukino Liverpool yihariye umukino ku kigero cya 63 igihe kinini.

Umukinnyi Andrew Robertson yabonye amahirwe ari wenyine imbere y’izamu,ateye umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu mu gice cya kabiri cy’umukino.

Liverpool yabonye amahirwe menshi imbere y’izamu rya Atletico Madrid cyane ko buri kanya yabaga iri ku izamu ryayo gusa ntibashije kubona igitego cya kabiri cy’intsinzi mu gice cya kabiri ahanini bitewe n’ubwugarizi bukomeye bw’iyi kipe yo muri Espagne n’umunyezamu Oblak wari wabaye nk’igifashi muri uyu mukino.

Ku munota wa nyuma w’umukino,Saul Niguez yatsinze igitego n’umutwe ariko abwirwa ko yari yaraririye.Iminota 90 n’ibiri bongeyeho yarangiye Liverpool itsinze 1-0 cyishyura icyo yatsinzwe mu mukino ubanza.Umusifuzi yongeyeho iminota 30 y’inyongera.

Liverpool yatangiye neza iyi minota 30 kuko yahise ibona igitego ku munota wa 94 w’umukino ibifashijwemo na Roberto Firmino wateye umupira n’umutwe ugarurwa n’igiti cy’izamu arangije awusongamo.

Ku munota wa 97 w’umukino,umunyezamu wa Liverpool,Adrian yaherejwe umupira na myugariro we aho kuwuha bagenzi be awihera Joao Felix wahise nawe awuhereza Marcos Llorente atsinda igitego cyababaje cyane abakinnyi bagenzi be n’umutoza.

Kumunota wa 105 ba myugariro ba Liverpool bakoze ikosa bareka Morata azamukana umupira wenyine niko kuwuhereza uyu Marcos Llorente winjiye mu kibuga ku munota wa 56 asimbuye Diego Costa ashyiramo igitego cya kabiri cya Atletico Madrid.

Liverpool ikimara gutsindwa iki gitego yahise icika intege cyane ko yasabwaga ibitego2 mu minota 15 yari isigaye,ibintu byasaga n’ibidashoboka kuri iyi Atletico Madrid, kabuhariwe mu kugarira.

Liverpool yarekuye umukino burundu ku munota wa 119 ubwo uyu Morata wabazonze muri iyi minota 30 y’inyongera yahabwaga umupira mwiza na Marcos Llorente agasigarana na Adrian bikarangira amutsinze igitego cya 3 cyashimangiye gutsindwa kwa Liverpool.

Liverpool yabonye koroneri 16 igatera mu izamu inshuro 14 yasezerewe muri 1/8 cy’irangiza nyamara ntako itagize kuko yayoboye umukino wose igahangana n’umunyezamu Oblak wayizonze bikabije.Atletico yakomeje itsinze ku bitego 4- 2 mu mikino yombi.

Ku rundi ruhande,Borussia Dortmund imenyereye gukinira imbere y’abafana benshi bagira urusaku rukabije yahuye n’uruva gusenya I Paris ihatsindirwa ibitego 2-0 nubwo yari yatsinze 2-1 mu mukino ubanza.

PSG yakiriye uyu mukino nta mufana n’umwe uri kuri stade,yafunguye amazamu ku munota wa 28 ibifashijwemo na Naymar Jr ku mupira mwiza yahawe na Angel di Maria.

Ku munota wa 45 iyi PSG yatsinze igitego cya kabiri cya Juan Bernat ku mupira mwiza yahawe na Pablo Sarabia.

Borussia Dortmund yaje ifite impamba y’ibitego 2-1 ntiyarenze umutaru kuko yananiwe kubona igitego cyayirengera ahubwo ihabwa ikarita itukura ku munota wa 89 ya Emre Can.PSG yakomeje ku bitego 3-2 mu mikino yombi.