Print

Juventus yemeje ko myugariro wayo yanduye Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2020 Yasuwe: 2759

Mu itangazo Juventus yashyize hanze,yemeje ko myugariro wayo Daniele Rugani yasanganywe coronavirus bityo bagiye guha akato buri wese wahuye n’uyu mukinnyi.

Rugani abaye umukinnyi wa mbere ukina mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani usanganywe coronavirus ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Juventus bwiyemeje gusuzuma buri mukinnyi wese n’abandi bose bahuye cyangwa bakegera Rugani.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yari ku ntebe y’abasimbura ku mukino Juventus yatsinzemo Inter Milan ibitego 2-0 mu cyumweru gishize.

Nyuma yo kumva iri tangazo,Inter Milan yahise itangaza ko ihagaritse imikino yose kugeza igihe kitazwi hanyuma ubuyobozi bw’umupira muri iki gihugu buvuga ko Juventus na Inter zishyirwa mu kato.

UEFA yiyemeje guhagarika umukino wa Juventus na Lyon wa Champions League wagombaga kuba mu cyumweru gitaha.

Cristiano Ronaldo yibereye iwabo I Madeira nyuma yo kumenya muri iki cyumweru Serie A yahagaritswe.Nta myitozo yakoze mu rwego rwo kwirinda kwandura.

Rugani wa kabiri ukina ku rwego rwo hejuru wanduye Coronavirus nyuma ya myugariro wa Hannover 96 yo mu Budage witwa Timo Hubers wamaze no gushyirwa mu kato.