Uyu mugabo usanzwe afite umugore babyaranye abana 3, yikubise hasi ubwo yatungurwaga no kubona uyu umukobwa we w’imyaka 20 ariwe uje muri iyo hoteli, niko guhita ayivamo n’amarira menshi ku maso nyuma yibyari bimubayeho.
Ncube uturuka mu gace ka Bulawayo, yavuze ko yari afitanye ibibazo n’umugore we, niko gufata umwanzuro wo kujya gukodesha icyumba muri hoteli yari iri mbere hafi aho kugira ngo abone uko yicyemurira ibibazo, niko gutumizaho indaya ngo baryamane.
Nyuma y’ibyo Titus Ncube yaje kwitekerezaho, ubwo yavugaha kubyamubayeho, mu gahinda kenshi yagize ati:“Ndababaye kubyo nakoze. Ndabwira umugore wanjye ndetse n’umukobwa wanjye. Ndasaba imbabazi kubyo nakoze ndashaka kongera kubana neza n’umuryango wanjye. Umukobwa wanjye yahise areka ibikorwa bibi yakoraga umwaka ataha yanyemereye ko azasubira ku ishuri. Ibibazo mfitanye n’umugore ntibirarangira, ariko dufite umuntu udufasha kubicyemura twizeye neza ko nubwo bikomeye bizacyemuka.”
Umugore we witwa Rosemary we agira icyo avuga ku mugabo we yagize ati:“Iyo biza kuba atari kubera abana dufitanye mba naratandukanye na we (umugabo we) cyera cyane. Ariko kubera ihunguhabana riza ku bana iyo ababyeyi babo batandukanye niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kutagenda.”