Print

Abanyeshuri 4 b’abakobwa bafatanywe udukingirizo twuzuye amasohoro y’abagabo

Yanditwe na: Martin Munezero 12 March 2020 Yasuwe: 20730

Aba bakobwa uko ari bane ni Inemesit Edet, Glory Johnson, Magreat Pius na Iniobong Udo, bose bakaba biga muri kaminuza ya Uyo City Polytechnic mu ishami rya Mass Communication.

Aba bakobwa bafashwe ubwo barimo basohoka muri hoteli bari bamaze gukoreramo akazi k’uburaya ariko batagamije kwicuruza ahubwo bishakira amasohora y’abagabo nkuko Tori.ng ibitangaza.

Glory Johnson, umwe muri abo banyeshuri yavuze ko bamaze imyaka itatu muri ako kazi. Ngo bakinjijwemo n’abashoramari babahaga agatubutse hanyuma iyo mali y’amasohoro ikajya kugurishwa ku bantu bakoresha imbaraga za sekibi bitwa Alhaji.

Ngo aba bakobwa iyo baryamanye n’umugabo wabishyuye nk’indaya cyangwa se undi wese babonye, icyo bashyira imbere ni ukwambura umukiliya agakingirizo bitonze ngo amasohoro atameneka, bakabikora nk’abitaye ku isiku bakakabika neza.

Abakiriya baguraga iyi mali ngo bayohereza mu mijyi ya Lagos na Abuja ku giciro kiri hejuru maze abapfumu bakabona ibyo bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.