Print

Umutoza Klopp yibasiye cyane Atletico Madrid nyuma yo kumusezerera muri Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2020 Yasuwe: 5154

Ibi uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru nyuma yo gutsindwa ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/16 wabereye ku kibuga Anfield cyari cyuzuye abafana.

Klopp yagize ati “Ntabwo numva ukuntu bakina umupira nkuriya kandi bafite abakinnyi beza.Bakwiriye gukina umupira usukuye.”

Mu mukino w’ishyiraniro waryoheye benshi,mu minota 90 y’umukino Liverpool yabashije kwishyura igitego 1-0 yatsindiwe ku kibuga Wanda Metropolitano mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League y’uyu mwaka ibifashijwemo na Wijnardum,ariko iminota 30 y’inyongera yayikozeho cyane.

Nubwo Liverpool yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 97 ibifashijwemo na Roberto Firmino,umunyezamu wayo wa kabiri Adrian yayikozeho ubwo yiheraga umupira Joao Felix nawe awuhereza Marcos Llorente wari winjiye mu kibuga asimbuye Diego Costa ashyiramo igitego cya mbere ku munota wa 107.

Ibintu byaje kuba bibi cyane kuri Liverpool, ku munota wa 105 ubwo uyu Marcos Llorente yashyiragamo igitego cya kabiri ku burangare bwa ba myugariro ba Liverpool hanyuma Alvaro Morata uhagaze neza cyane muri iyi minsi ashyiramo igitego cya 3 ku munota wa 119.

Klopp abajijwe ku ikosa ry’umunyezamu we wa kabiri Adrian yagize ati “Buri wese wabonye umukino yabonye ko ibyawuvuyemo byakabaye bitandukanye.Ikosa twakoze nuko twatsinze igitego cya kabiri dukererewe.Nakunze umukino twakinnye.twabateje ibibazo.

Byari bitangaje.umupira Adrian yatanze ntabwo wari ukwiriye.Nkunda uriya musore ariko umwanzuro yafashe ntiwari ukwiriye.Byaboroheye kubona igitego.Ntabwo turamugaya.N’umugabo azi ko yakoze ikosa.Ntabwo twamurenganya.”



Klopp yemeje ko ikosa rya Adrian iriryo ryatumye basezererwa