Print

Imikino ya NBA yahagaritswe kubera umukinnyi wa Utah Jazz warwaye Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2020 Yasuwe: 681

Ni nyuma y’uko hari umukinnyi wa Utah Jazz basanzemo iyi virus nk’uko iyi kipe yabitangaje.

Ibi byatangajwe mbere gato y’umukino wari ugiye guhuza Jazz na Oklahoma City Thunder ugahita usubikwa muri iri joro ryo kuwa gatatu muri Amerika.

NBA yatangaje ko umukinnyi basanganye iyi ndwara atari yaje kuri uyu mukino.

Abakinnyi babiri ba Jazz Rudy Gobert na Emmanuel Muddiay ntibari mu bagombaga gukina uyu mukino cyangwa ku kibuga.

Amakuru ataremezwa n’ababishijwe avuga ko uyu mukinnyi ari Umufaransa Rudy Gobert.

Nyiri ikipe ya Dallas Mavericks, Mark Cuban, yumvise ibyatangajwe na NBA mu ijoro ryakeye yagize ati:"Natekereje ko ari nko gushyenga. Ndumva atari ukuri. Wagira ngo ni filimi".

Undi mukino wari ugiye guhuza Sakramento Kings na New Orleans Pelicans mu ijoro ryakeye nawo wahise usubikwa.

ibi bije nyuma y’aho myugariro Daniele Rugani umutaliyani akaba na myugariro w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Juventus de Turin basanze afite iyi virus yamaze gutangazwa nk’icyorezo.

Daniele Rugani w’imyaka 25, ubu yashyizwe mu kato, kimwe n’abantu bose bahuye nawe nk’uko Juventus yabitangaje.

Ibikorwa byose by’imikino mu Butaliyani byarahagaritswe kugeza tariki 03 z’ukwezi kwa kane, mu gihe kandi mu Butaliyani ibikorwa byinshi mu buzima busanzwe byahagaritswe.

BBC